Byavugiwe mu nama ya gatanu y’abashakashatsi mu by’ubukungu n’imikoranire y’ibihugu (regional integration), kuri uyu wa 12 Werurwe 2019 yateguwe n’umuryango ukora ubushakashatsi mu by’ubukungu, EPRN, hagamijwe kureba imbogamizi zigihari ngo isoko rusange ry’Afurika rizatange umusaruro ryitezweho ndetse no gutanga inama ku mitegurire yaryo. Dr. Andrew Mold, umukozi muri komisiyo y’umuryango w’Abibumbye yita kuri Afurika (UNECA), avuga ko amasezerano y’isoko rusange akoze neza, ibyoherezwa mu mahanga by’u Rwanda byaziyongera ku kigero cya 22%, ibya Uganda na Tanzania bizamuke ku kigero cya 21%, naho ibya Kenya bizamuke ku kigero cy’10%. Ibi ngo byatuma imisoro yakwinjira mu karere binyuze muri ibyo byoherezwa hanze yakwiyongeraho miliyari y’amadolari, imirimo mishya nayo yiyongere hagati y’ibihumbi 500 na hafi miliyoni ebyiri. Dr Mold yavuze ko kuri ubu ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika byohereza hanze 51% gusa by’ibyo byakabaye byohereza hanze, ni ukuvuga ko u Rwanda rwohereza 63% gusa, mu gihe Tanzania ari 38%, Uganda 70%, Kenya ikohereza 53% naho u Burundi bukohereza 63%. Dr Mold yavuze kandi ko igihe iri soko rizaba riri gukora kandi neza, bizatuma iyi mibare ihinduka cyane atanga urugero ko mu burayi igihe bwishyiraga hamwe, ubucuruzi hagati y’ibihugu bwageze hejuru y’ijana ku ijana, cyakora avuga ko ibi byose bisaba ko buri gihugu gishyigikirana umutima wose iyi gahunda. Haracyari imbogamizi Mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA) ritangire gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda ngo ruracyafite imbogamizi y’ibikorwaremezo bizarufasha kwinjira neza muri urwo rujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu by’Afurika. Umuyobozi mu Rwanda w’Ikigo gifasha mu kongera umusaruro w’ubucuruzi mu bihugu by’Umuryango...
Isoko rusange rizatuma ibyo u Rwanda rwohereza hanze bigera kuri 85% – Ubushakashatsi
Posted on: March 14, 2019
Posted on: March 14, 2019